Print Sermon



Intego y’uru rubuga nkoranyambaga ni ugutanga ibibwirizwa byanditse ndetse n’ibiri mu mashusho ku Bashumba n’Abamisiyoneri ku isi hose, by’umwihariko mu bihugu bidateye imbere, aho amaseminari y’iyobokamana cyangwa Amashuri ya Bibiliya ari make cyangwa se ntayo.

Ibi bibwirizwa byanditse biri no mu mashusho ubu bigera muri mudasobwa zigera ku 1,500,000 mu bihugu 221 buri mwaka kuri www.sermonsfortheworld.com. Abandi amagana bazikurikira ku mashusho kuri YouTube, ariko bahita bava kuri YouTube bakajya ku rubuga nkoranyambaga rwacu. YouTube iyobora abantu ku rubuga nkoranyambaga rwacu. Izi nyigisho zanditse zitangwa mu ndimi 45 kuri mudasobwa zigera ku 120,000 buri kwezi. Izi nyigisho zanditse zacu nta burenganzira bw’ubwanditsi zisaba, rero ababwirizabutumwa bashobora kubikoresha batarinze kudusaba uburenganzira. Usabwe gukanda hano kugira ngo umenye uburyo ushobora gutanga buri kwezi bikadufasha muri uyu murimo ukomeye wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose.

Igihe cyose wandikiye Dr. Hymers mubwire igihugu utuyemo, cyangwa ashobora kutagusubiza. E-mail ya Dr. rlhymersjr@sbcglobal.net.

GUHAMAGARWA KWACU KUBA ABAMISIYONERI!

OUR CALL TO BE MISSIONARIES!
(Kinyarwanda)

Yateguwe na Dr. R. L. Hymers, Jr.,
Pasteri Emeritus

Inyigisho yigishijwe mu Ngoro y’aba Batiste muri Los Angeles
Ku munsi w’Uwami ku gicamunsi, Werurwe 8, 2020
A sermon preached at the Baptist Tabernacle of Los Angeles
Lord’s Day Afternoon, March 8, 2020


Yesaya yari, kuri njye mbona ari, umuhanuzi uruta bose. Ese ni gute Yesaya yabaye umukozi w’Imana ukomeye? Mu gice cya gatandatu cya Yesaya, tuhasanga igisubizo .

“Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.” (Yesaya 6:1).

Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye” (Yesaya 6:3).

Umusore Yesaya yakundaga Umwami Uziya, umwami wagiraga umutima mwiza akubahwa. Ariko none ho uyu Mwami aza gupfa. Ese ni iki cyabaye kuri Yesaya uyu mwami mwiza amaze gupfa? Ntekereza ko uyu musore byamugendeye nkuko byagendekera bamwe muri mwe. Mwumva mubabaye koi torero ryacu ryaba rirangiye. Ariko ntabwo Imana yari ishyizeho iherezo ku buzima bwa Yesaya.

Iri yerekwa ry’Imana ryafashe umutima we. Yesaya ntiyaheranwe n’ubwihebe. Ahubwo iyerekwa ry’Imana ryamwerekeje indi nzira. Yaravuze ati,

“Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” (Yesaya 6:5).

+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +
INYIGISHO ZACU UBU ZIBONEKA KURI TELEFONE YAWE IYO
UGIYE KURI WWW.SERMONSFORTHEWORLD.COM MAZE
UGAKANDA KU KA BUTO K’ICYATSI KANDITSEHO IJAMBO “APP”.
UKURIKIZE AMABWIRIZA AKURIKIRAHO.
MAZE UBASHE KUBONA IBYIGISHO
BYOROSHYE UKANZE KURI BUTO APP.

+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + +

Iyi yari intambwe y’ubutsinzi bwo mwuka kuri Yesya! Iyi ntambwe y’ubutsinzi nawe ugomba kuyigeraho. Ariko ugomba kwifuza Imana kuruta ikindi kintu icyo aricyo cyose! Dr. A. W. Tozer yagize ati, “Ntabwo bavuye mu rusengero kubera ko badashaka Imana – ahubwo babonye ikindi kintu bashakaga cyane kuruta Imana…ubwo umuntu wabo wa kamere yabonye icyo ashaka bateye Imana umugongo bava mu itorero ryabo. Bajya kugira ubusabane n’abasore n’inkumi batubaha Imana. Bajya mu bushuti bw’ab’isi. Bakora imirimo ahantu hatari amahirwe yo kunezeza Imana cyangwa kuyihesha icyubahiro. Basubira mu by’isi. Bagize umwete wo kubona ibyo bashakaga cyane…Nanze kubabeshya no kubashuka mbigisha ko ushobora kuba umukristo maze ngo ukunde iyi si, kuko ntabwo bishoboka. Yego ushobora kuba indryandrya ugakunda n’isi. Ushobora kuba umushumba w’ikinyoma ugakunda n’isi. Ushobora kuba umuvugabutumwa utuzuye neza ariko ugendanye n’igihe ugakunda n’isi. Ariko ntabwo ushobora kuba uri umukristo w’ukuri wizera Bibiliya ngo ukunde n’isi. Birababaje guhagarara njyenyine kuri iri hame, ariko ntabwo nenda kukubeshya kuri iri hame.” (The Tozer Pulpit).

Dr. Tozer yongeye agira ati, “Uko mbyumva, icyifuzo gikomeye muri iki gihe ni uko imitima imurikirwa, ubutumwa bwo kiunyura hejuru bugakubitwa hasi n’iyerekwa ry’Imana rigahsyirwa hejuru ubwiza bwayo bukuzura mu itorero.” Htabayeho iyerekwa ry’Imana nkiri “tuba dusigariye ku bikorwa byacu, kandi dusabwa kuzana ibikorwa biciriritse bo kwifatira no kureshya abo mu itorero…Dutinya kuba bake bityo rero tugakingurira isi mu rusengero. Ibi biganisha mu byago byo mu mwuka… Ivugabutumwa ririmo gutakaza umwimerere waryo ugereranije n’uko Imana ibishaka, umwimerere waryo hano imbere y’abisi n’imbere y’icyaha” (Leaning Into the Wind).

Itondere umurongo wa 5,

“Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” (Yesaya 6:5).

Ubwo nibwo uwo musore Yesaya yogejwe n’umuriro w’Imana “gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” (Yesaya 6:7).

Reba ku murongo wa 8. “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “ Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “ Ni jye. Ba ari jye utuma.” (Yesaya 6:8).

Ubwo itorero ryacitsemo numvise ko nshobora gucika integer z’ivugabutumwa. Nahisemo kuzajya mbana buri joro n’abagabo batatu bahisemo kureka ibindi byose ku bwa Kristo – Umushumba Richard Wurmbrand, John Wesley, n’umugabo uherutse gutangira umurimo w’ubu misiyoneri mu Bushinwa, Jonathan Goforth. Cyari icyemezo cy’ubwenge. Nafashe icyumba cy’ubwiherero, cyegeranye n’icyumba cyanjye cyo kuraramo, ngihindura ahantu ho gusengera no gusabana n’aba bagabo batatu bakomeye b’Imana. Kuri Wurmbrand namwigiyeho gushikama. Kuri Wesley namwigiyeho kunyura mu bigeragezo bitandukanye. Ariko kuri Goforth n’umugore we Rosalind, nabigiyeho guhora ku mavi dusenga. Hudson Taylor yanditse urwandiko rwashimishije Goforth n’umugore we. Hudson Taylor yagize ati, “Twebwe nk’abamisiyoneri twagerageje kubwiriza mu ntara y’ubushinwa ya Honan mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu vuba nibwo tukibigeraho. Mwenedata, niba ushaka kwinjira muri iyi ntara, ugomba guhora ku mavi.” Aya magambo ya Hudson Taylor yabaye indirimbo ya Itorero ryo mu Majyarugu ya Honan rya Goforth.

Maze umwana wabo muto arapfa. Goforth arandika ati, “Gertrude yapfuye. Tugize igihombo kibabaje. Mu byumweru bibiri bishyize yari ameze neza, ariko muri Nyakanga 24 yarapfuye, mu minsi itandatu yonyine yarwaye indrwara yo kwiruka amaraso. Natwaye umubiri we ku igare mu birometero mirongo itanu…Aho twagezeyo mu kagoroba turamushyingura mu mahoro umwana wacu twakundaga.” Abana babiri b’abakobwa b’abashinwa bazaga gushyira indabo nshya ku mva y’umwana wacu.

Nyuma y’urupfu rwa Gertrude, Mrs Goforth yabyaye umwana mwiza w’umuhumngu. Bamwita “Wee Donald.” Yaraguye akubita umutwe hasi. Yaje kuba pararize amaboko n’amaguru. Mu bushyuhe bwo mu cyi, ku ya 25 Nyakanga, amaze gusa amezi icyenda avutse, Wee Donald yarapfuye. Ku ncuro ya kabiri Goforth afata umubiri w’umuhungu we wee ku igare mu birometero mirongo itanu. Wee Donald yashyinguwe ku mpande za mushiki we, Gertrude. Ako kanya agarutse, Goforth n’umugore we bitegurra gutaha munzu yabo nshya mu Majyaruguru ya Honan. Umwana w’umuhungu wabo muto w’amezi atanu Paulo yajyanye nabo.

Maze Jonathan Goforth arwara indrwara yo gupfa amatwi agira n’umuriro wa Tifoyide. Ubuzima bwe bugera hagati y’urupfu no kubaho. Ku ya 3 Mutarama, umwana Florence yaravutse. Hari ubushyuhe bwinshi muri iryo cyi ku buryo umwana wacu muto Paulo yendaga kwicwa n’ubushyuhe, ariko yaje kworoherwa ubushyuhe bumaze kuganbanuka.

Haje gukurikiraho ibigeragezo byinshi n’ibyago. Umwana wabo wa mbere yapfuye mu gihe cy’imvura. Abandi bana babo bishwe na Malariya na Menenjite. Nyuma Goforth n’umugore we baje guhunga ubwigomeke bwa Boxer. Barokotse kwicwa mu buryo bw’igitangaza.

Mrs. Rosalind Goforth yapfuye amatwi. Niwe wari amatwi ye. Ubwo Goforth yahumye amaso burundu, umugore nawe yamubereye amaso. Yararyamye ahita apfa ubwo umugore we yari mu bwiherero. Ku kiriyo cye, umuhungu we Paulo aramubwira ati, “Kuri njye data yari umuntu ukomeye.” Umukobwa we Rusi yari umu misiyoneri muri Vietnam. Rusi yandikiye nyina ati, “Ndi gutekereza gusa ku bwiza bwo kugenda kwa data...Imana yamuzamuye mu ntera imuha inshingano zisumbuyeho.”

Igitabo, Goforth of China, cyanditswe n’umugore we Rosalind nyuma yo gupfa kwe. Mbega uburyo Rosalind Goforth yari umu misiyoneri uhebuje!

Yabanje guhura nawe mbere yo kureba kuri Bibiliya yiwe, “Nasanze Bibiliya ye yenda gucika yose, iciyemo imirongo kuva ku rupapuro rwa mbere kugera kurwa nyuma.” Rosalind yagize ati, “ uyu niwe mugabo ngomba gushaka.” Muri icyo gihe cy’izuba yabwiye umugore we ati, “uzahuza ubuzima bwawe nanjye kugira ngo tujye mu Bushinwa?” Yarasubije ati “yego.” Nyuma y’iminsi mike aramubwira ati , “ushobora kunsezeranya ko uzahora unyemerera kushyira Umwami n’umurimo we mbere, ndetse na mbere yawe?” Aramusubiza ati, “Yego, Nzabikora ibihe byose.” Ses yari azi ikiguzi iri sezerano rizamusaba!

“Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “ Ndatuma nde, ni nde watugendera?”Maze ndavuga nti “ Ni jye. Ba ari jye utuma.” (Yesaya 6:8).

Itorero ryacu ryatakaje barya badashaka kuba abamisiyoneri. Ndasenga ngo buri muntu wese hano uyu munsi azabe umu misiyoneri. Tugeze mu mwanya ukomeye wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira ivugabutumwa ryacu ryo kuri murandasi ngo rikomeze. Njye nawe dushobora kuba aba Misiyoneri ku isi yose mu buryo bwo (1) Kubwiriza abantu; (2) Gusengera ivugabutumwa ryacu kurwego rw’isi; (3) Gutanga amafaranga ahagije buri kwezi kubwo gufasha Ivugabutumwa ryacu ryo kuri Murandasi ryohereza inyigisho, harimo n’iyi, zo gufasha aba misiyoneri bari mu bihugu bikennye kubwiriza ubutumwa bwiza. Umushumba w’umu misiyoneri wacu yavuze ku mahirwe dufite kuri none, “Tugomba kuba Abakristo bo ku isi yose n’ivugabutumwa rigera ku isi hose kubera ko Imana yacu ari Imana igenga isi yose.” Ese urasubiza nka Rosalind Goforth, “Yego, Nzabikora, ibihe byose”?

Uzuza iyerekwa ryanjye ryose, Mucunguzi, ndasabye, Reka mbone Yesu gusa uyu munsi;
   Unyobora mu bibaya, Ubwiza bwawe budashira burangose.
Uzuza iyerekwa ryanjye, Mucunguzi w’Imana, Kugeza ubwo ubugingo bwanjye burabagirana ubwiza bwawe.
   Uzuza iyerekwa ryanjye, Bose babone Ishusho yawe Yera irabagirana kuri njye.

Uzuza iyerekwa ryanjye ryose, ibyo nifuzo biguhe Icyubahiro; ubugingo bwanjye bukure,
   Nuntunganya, Urukundo rwawe, Bizatemba munzira zanjye bimurikirwe n’umucyo.
Uzuza iyerekwa ryanjye, Mucunguzi w’Imana, Kugeza ubwo ubugingo bwanjye burabagirana ubwiza bwawe.
   Uzuza iyerekwa ryanjye, Bose babone Ishusho yawe Yera irabagirana kuri njye.

Uzuza iyerekwa ryanjye, reka ahari igicucu cy’urupfu urumuri rwawe rurabagirane muri njye.
   Reka ndebe mu maso hawe heza, Ubugingo bwanjye bwirate Ubuntu bwawe budashira.
Uzuza iyerekwa ryanjye, Mucunguzi w’Imana, Kugeza ubwo ubugingo bwanjye burabagirana ubwiza bwawe.
   Uzuza iyerekwa ryanjye, Bose babone Ishusho yawe Yera irabagirana kuri njye.
(“Fill All My Vision” yahimbwe na Avis Burgeson Christiansen, 1895-1985).


IYO WANDIKIYE DR.HYMERS UGOMBA KUMUBWIRA IGIHUGU UHEREREYEMO BITABAYE IBYO NTIYASUBIZA EMAIL YAWE. Niba izi nyigisho zagufashije uherereza email yawe Dr. Hymers ubimubwire, ariko ntiwibagirwa kwandika igihu uherereyemo. Email ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net (Kanda hano).Ushobora kwandikira Dr.Hymers mu rurimi rwose ushaka, ariko niba ubishoboye wandike mu cyongereza. Niba ushaka kwandikira Dr. Hymers kuri boite postal, aderesi ye ni P.O. Box 15308, Los Angeles, CA 90015. Ushobora no kumuhamagara kuri izi numero (818)352-0452.

(UMUSOZO W’IKIBWIRIZWA)
Ushobora gusoma ibibwirizwa by Dr. Hymers buri cyumweru
Kuri internet unyuze kuri www.sermonsfortheworld.com.
Kanda ku “Inyigisho zanditse mu Kinyarwanda.”

Ibi bibwirizwa byanditse wabikoresha utabisabiye uburenganzira bwa nyirabyo. Ushobora
kubikoresha utiriwe waka uruhushya Dr. Hymers. Ariko kandi, videwo z’ibibwirizwa
n’ibindi bibwirizwa bigaragaza amashusho byo mu itorero ryacu bigomba gukoreshwa gusa
mu gihe hatanzwe uburenganzira.