Print Sermon



“ UBURYO UBUNTU BWAKIRWA”
HAMWE NA GEORGE WHITEFIELD YARAKUSANYIJWE ISHYIRWA MU CYONGEREZA CY’UBU

“THE METHOD OF GRACE” BY GEORGE WHITEFIELD,
CONDENSED AND ADAPTED TO MODERN ENGLISH
(Kinyarwanda)

Hamwe na Dr. R. L. Hymers, Jr.

Ikibwirizwa cyigishirijwe mu itorero ry’ababatisita ry’I Los Angeles
Ku munsi w’Umwami mu gitondo tarik 4 mutarama 2009
A sermon preached at the Baptist Tabernacle of Los Angeles
Lord’s Day Morning, January 4, 2009

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).


Intangiriro: George White yavukiye muri Glouster, mu bwongereza mu 1714. Ise yagiraga akabari akanagacuruza. Bitewe n’aho yakuriye, ntiyigeze amenya iby’ubukristo akiri muto, ariko yari afite umwete udasanzwe mu ishuri. Yize kuri kaminuza ya Oxford aho yabereye inshuti magara na Yohani ndetse na Karoli Wesley maze ahinduka umwe mubagize itsinda ryabo ryo kwiga ijambo ry’Imana no gusenga.

Akiri umunyeshuri kuri kaminuza ya Oxford niho yahindukiye. Hashize iminsi mike, yimitswe mu itorero ry’ubwongereza. Inyigisho ze z’uko kuvuka bundi bushya ari ibintu by’ingenzi kandi byangombwa zatumye amatorero yose yo muri icyo gihugu amufungira imiryango, Kuko abashumba b’abanyamubiri batinyaga ko izo nyigisho zarakaza abayoboke babo. Nicyo cyatumye yirukanwa mu matorero, atangira kujya abwiriza mu mirima yo hanze, ibyo bituma amenyekana cyane.

Whitefield yimukiye muri Amerika mu 1738 maze ashinga ikigo cy’imfubyi. Yagiye akorera ingendo zitandukanye mu bihugu byose byakolonijwe na Amerika n’ubwongereza abwiriza kandi akusanya inkunga yo gufasha imfubyi.

Yabwirije muri Esipanye, ubuholande,ubudage, ubufaransa, ubwongereza, wales, no mu Busuwisi, akora ingendo zigera kuri 13 anyuze mu njanja ya Atlantika ajya kubwiriza muri Amerika.

Yari inshuti magara ya Benjamin Franklin, Yohani Eduards na Yohani Wesley, kandi ninawe wemeje Wesley ko nawe agomba kubwiriza mu mirima nkuko nawe yabikoze.Benjamin Franklin yigeze kubara avuga ko Whitefield abwiriza iteraniro ry’abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu. Ibiterane bye byo hanze byajyaga birenza abantu 25000 bitabiriye. Yigeze kubwiriza abantu barenga 100000 mu iteraniro rimwe hafi ya Glasgow mu busuwisi muri cyagihe indangururamajwi zitariho! Ibihumbi icumi by’abantu byahindukiriye Imana icyo gihe

Abanditsi b’amateka benshi bamuzi nk’umuvugabutumwa w’umwongereza wakomeye mu bihe byose. Nubwo Billy Graham yabwirije abantu benshi we akoresheje iterambere ry’indangururamajwi, impinduka nziza Whitefield yazanye ku muco irakomeye kandi ntawayishidikanyaho.

Whitefield ni umuyobozi ukomeye mu bagize uruhare rukomeye mu ikanguka rya mbere, ububyutse bukomeye bwahinduye imyitwarire ya Amerika hagati mu kinyejana cya 18. Intara zose z’Amerika zagize umuriro w’ububyutse bitewe n’ibibwirizwa by’uyu mugabo. Isakara ry’ubu bubyutse ryaje mu 1740 binyuze mu mavuna yo kuzenguruka ubwongereza bushya bwose uyu mugabo yakoze mu gihe cy’ibyumweru bitandatu. Mu gihe cy’iminsi 45 yonyine yabwirije ibibwirizwa bigera kuri 175 ku bantu ibihumbi byinshi bari batuye muri icyo gihugu kandi cyari igihe cy’ivangirwa rikomeye mu by’umwuka, ninacyo gihe ubukristo bwatangiye gukomera muri Amerika.

Mu gihe cyo gupfa kwe yari yaramaze kwigarurira imitima no gukundwa n’abantu bo mu bihugu byakoreshaga icyongereza. Yabaye igikoresho mu gushing Kaminuza ya Princeton, Koleji ya Darmouth ndetse na kaminuza ya Pennsylvania. Yapfuye amaze kubwiriza muri Newburyport, Massachusetts mu 1770, imyaka itandatu mbere y’impinduramatwara ya Amerika. George Washington niwe se wa Amerika ariko George Whitefield niwe sekuruza wayo.

Inyigisho ikurikira ya whitefield yahinduwe ivanywe mu cyongereza cy’ubu. Ni ikibwirizwa cye ariko nagiye mpindura amagambo kugirango kirusheho kumvikana neza muri iki gihe cyacu.

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’,ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).

Ikibwirizwa: Umugisha ukomeye Imana ishobora koherereza igihugu ni ababwirizabutumwa beza kandi b’abizerwa. Ariko umuvumo ukomeye Imana ishobora koherereza igihugu icyo aricyo cyose ni ukwemerera amatorero akayoborwa n’ababwiriza bahabye bashishikajwe no gukorera amafaranga gusa. Ariko kandi muri buri gihe cyabayeho, hagiye habaho abigisha binyoma bagiye bigisha ibibwirizwa bishyeshyenga abantu. Hari abavugabutumwa benshi nkabo bagoreka kandi bagahinduranya Bibiliya kugirango babeshye abantu.

Uko niko byari bimeze mu gihe cya Yeremiya. Kandi Yeremiya yarabarwanyije mu kuba umwizerwa no kubaha Imana. Yabumbuye akanwa ke atangira kubwiriza yamagana ababwiriza b’abanyamubiri. Iyo usomye igitabo cye, usanga ko ntawundi muntu wavuze cyane acyaha abigishabinyoma nka Yeremiya. Yavuze cyane abacyaha muri iki gice twasomye.

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’,ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).

Yeremiya aravuga ko babwiririza amafaranga. Ku murongo wa cumi na gatatu, Yeremiya yaravuze ati,

“Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli” (Yeremiya 6:13).

Ni abapfapfa bifuza nabi kandi babwiriza ibinyoma.

Mu gice twasomye, agaragaza bumwe mu buryo butuma babwiriza ibinyoma. Agaragaza uburyo bushukana bakoresha babwiriza impabe:

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’,ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).

Imana yari yarabwiye umuhanuzi kuburira abantu intambara yendaga gutera. Imana yamubwiye kubabwira ko amazu yabo azasenywa- ko intambara yendaga gutera (Reba Yeremiya 6: 11-12). Yeremiya yavuze ubutumwa bumeze nko guhinda kw’inkuba. Bwagombaga kuba bwatera benshi ubwoba bukomeye bugatuma bihana. Ariko abigisha n’abatambyi b’abanyamubiri bazengurutse hose babwira abantu kudamarara no kugubwa neza. Baravuze ngo Yeremiya ni umunyamusozi. Baravuze ngo nta ntambara izaba. Babwiye abantu ko hazaba amahoro nubwo Yeremiya we yavuze ko nta mahoro ahari.

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’,ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).

Amagambo y’icyi cyanditswe mbere nambere yasobanuraga amahoro y’inyuma. Ariko nizera ko afite ubusobanuro bwimbitse no kubugingo. Kandi nizera ko anavuga ku bigishabinyoma babwira abantu ko ari beza bihagije, nubwo bataravuka ubwakabiri. Abatarahindukirira Imana nyakuri bakunda ibibwirizwa nk’ibi. Umutima w’umuntu ni mubi cyane kandi urusha byose gushukana. Imana yonyine niyo izi ubushukanyi buba mu mutima w’umuntu.

Abenshi murimwe musoma ibi muvuga ko mufitanye amahoro n’Imana, nyamara nta mahoro nyakuri ahari!Abenshi muri mwe mwibwira ko muri abakristo kandi wenda mutari nabo. Umwanzi Satani niwe wabateye kwihesha amahoro mudafite ntabwo ari Imana yabikoze. Ntabwo ari amahoro arengeye uko umuntu yamenya.Ni amahoro atariyo wihesheje.

Ni iby’ingenzi kuri wowe kumenya niba ufite amahoro nyakuri cg ari ntayo ufite. Buri muntu wese ashaka amahoro. Amahoro ni umugisha ukomeye. Rero ngomba kubabwira uko mwashaka amahoro nyakuri n’Imana. Ngomba kwikiza amaraso yanyu. Ngomba kubabwira inama zose z’Imana. Kuva mu magambo twasomye, ndaza kugerageza kubereka igishobora kubabaho, n’ikigomba guhindurwa muri wowe kugirango ugire amahoro y’Imana nyakuri mu mutima wawe.

I. Icyambere, mbere yuko ugirana amahoro n’Imana, ugomba gufashwa kubona, kwiyumvira, guterwa agahinda no kurizwa n’uburyo wacumuye ku mategeko y’Imana.

Dukurikije agakiza kazanwa n’Imirimo, “ ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa” (Ezekiel 18:4). Havumwe umuntu wese udakomeza guhirimbanira gukurikiza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose.

Ntabwo ugomba kubahiriza ibintu bimwe na bimwe ahubwo ugomba kubyubahiriza byose bitabaye ibyo waba uvumwe.

“Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.” (Abagalatiya 3:10).

Gusitara ku mategeko naho kwaba guto, byaba mu bitekerezo cg mu magambo cg mu bikorwa bituma ucirwaho urubanza rw’igihano cy’iteka, nkuko amategeko y’Imana abivuga. Kandi niba igitekerezo kimwe kibi, ijambo rimwe ribi, cg igikorwa kimwe kibi gituma habaho kurimbuka kw’iteka, ubwose abagomeye Imana ubuzima bwabo bwose bazrimbuka bingana iki! Mbere yuko ushobora kugirana amahoro n’Imana mu mutima wawe, ugomba kubanza kwerekwa uburyo gutera Imana umugongo ari bibi ndetse n’ububi bwo gukora ibyaha ugomera amategeko y’Imana.

Suzuma umutima wawe. Kandi reka nkubaze- Ese waba warigeze ugira igihe ubabazwa no kwibuka ibyaha byawe? Ese hari ubwo wageze wumva umutwaro w’ibyaha byawe uraremereye kuburyo udashobora kwihanganira kuwikorera? Ese wigeze ubona ko umujinya w’inkazi w’Imana ushobora kukuzaho, bitewe n’ibyaha byawe ukora wica amategeko y’Imana? Ese waba mu by’ukuri warigeze wicuza nyakuri ibyaha byawe mu mutima wawe? Ese wigeze uvuga uti “ Ibyaha byanjye ni byinshi cyane kandi birandemereye sinshoboye kubyihanganira?” Ese waba warigeze uhura n’ibintu nk’ibi? Niba atariko bimeze, ntiwiyite umukristo!Ushobora kuvuga ngo ufite amahoro,ariko nta mahoro nyakuri ufite. Imana igukangure!, Imana iguhindure!

II. Ariko, ibirenze ibyo, mbere yuko ushobora kugirana amahoro n’Imana, kwemezwa ibyaha kugomba kujyera ibwina muri wowe; ugomba kwemezwa kandi ukibonera ko kamere yawe ari mbi, ukabona ukwangirika kwuzuye kw’umutima wawe.

Ugomba kwemezwa ibyaha byawe ukora. Ugomba guterwa ubwoba ugatengurwa kubera byo. Ariko kwemezwa kugomba kugera ibwina kurenza naho. Ugomba kwemezwa ko wica amategeko y’Imana. Ibirenze ibyo, ugomba kubona kandi ukiyumvira icyaha cyawe cy’inkomoko, uko kwangirika guterwa n’inkomoko gukoranye n’umutima wawe, ari nacyo kigutera kuzarimburwa n’Imana nutayigarukira.

Abantu benshi batekereza ko ari abanyabwenjye bavuga ko icyaha cy’inkomoko kitabaho. Batekereza ko Imana irenganya kubera kutubaraho icyaha cya Adamu. Bavuga ko tutavukiye mu cyaha. Baravuga ngo ntabwo ukeneye kuvuka ubwakabiri. Ariko reba isi igukikije. Ese niyo paradizo Imana yasezeranije ikiremwa muntu? Hoya! Ibintu byose byo mu isi biri mu kavuyo!Ni ukubera ko hari ikintu ikiremwa muntu kibura. Ni icyaha cy’inkomoko cyazaniye isi ikibazo gikomeye.

Nubwo waba uhakana ibi wivuye inyuma, numara gukangurwa uzabona ko icyaha cyo mu buzima bwawe gituruka mu mutima wawe mubi wangiritse, umutima wahumanijwe n’icyaha cy’inkomoko.

Iyo umuntu utarahinduka akanguwe bwa mbere, atangira kwibaza ati, “ Ni gute nabaye mubi nkageza bene aka kagene?” Maze Umwuka w’Imana akamwereka ko nta kiza agira muri kamere ye. Maze akabona ko yononekaye kandi yamze kwangirika. Maze umuntu akabona ko Imana iramutse imurimbuye yaba iri mu kuri. Abona ko yahumanijwe n’ ibyaha kandi akaba ari ikigomeke ku Mana muri kamere muntu ye ko Imana nimurimbura izaba imujijije ukuri naho aza kuba ntacyaha cy’inyuma yaba yarakoze mu buzima bwe bwose.

Ese ibi byaba byarakubayeho? Waba warigeze kwiyumvira ibi?- ko Imana izaba iri mu kuri kandi ari umucamanza utabera nikurimbura? Waba warigeze wemera ko kubwa kavukire yawe uri uwo kugirirwa umujinya? (Abefeso 2:3).

Niba koko warigeze kuvuka ubwa kabiri, niba koko waramaze gukurwaho kwikunda, wakabaye wariyumviriye ibi kandi warabibonye bikubaho. Kandi niba utarigeze wumva uburemere bw’icyaha cy’inkomoko, ntiwishuke ngo wiyite umukristo Icyaha cy’inkomoko niwo mutwaro ukomeye w’uwahindutse nyakuri. Umuntu wavutse ubwakabiri nyakuri ababazwa n’icyaha cye cy’inkomoko ndetse na kamere muntu ye yangiritse. Umuntu wahindutse nyakuri hari n’igihe ajya arira ati “Ninde wankiza umubiri unteza uru rupfu, ubu bubi bw’umutima wanjye?” (Abaroma 7:24). Ibi nibyo birogoya umuntu wamaze gukangurwa cyane cyane icyaha cy’imbere mu mutima we. Niba utarigeze umenya uku kwangirika kw’imbere muri kamere yawe, nta buryo ushobora kubona amahoro nyakuri yo mu mutima wawe.

III. Ikindi, mbere yuko ushobora kugirana amahoro nyakuri n’Imana, ntugomba kubabazwa gusa n’icyaha cyo mu buzima bwawe n’icyo muri kamere yawe gusa ahubwo ugomba no kubabazwa b’ibyaha biba mu myanzuro ufata, ibyo wiyemeza n’ibyo witaga ubuzima bwa gikristo mbere yo guhinduka nyakuri.

Nshuti yanjye, ni ikihe kintu kiza kiri mubyo ushobora gukora neza gishobora gutuma Imana ikwemera? Kamere muntu yawe ntabwo ishobora kugutsindishiriza cg ngo inaguhindure. Ukwiriye kurimbukira ikuzimu inshuro ibihumbi icumi kubera ibyaha byawe ukorera inyuma. Ese imirimo yawe izagukorera iki kiza? Ntakiza wakorera muri kamere yawe.

“Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!” (Abaroma 8:8).

Ntabwo bishoboka ko umuntu utarahindukirira Imana agira ikintu akora kubw’icyubahiro cy’Imana. Niyo tumaze guhindukirira Imana, nabwo tuba twahinduwe bashya ariko igice kimwe. Icyaha kitubamo gikomeza kuba muri twe. Haba hakiri uruvange rw’ububore mu mirimo dukora yose. Rero, nyuma yo guhindukirira Imana, Yesu aramutse atwemeye kubera imirimo yacu, imirimo yacu yaturimbuza. N’amasengesho dusenga aba avanzemo ibyaha, harimo ukwikunda, ubunebwe, inenge mu mico, ingeso n’imyitwarire yacu. Sinzi icyo ubitekerezaho ariko ndacumura no muburyo nsengamo, ngacumura no mu buryo mbabwirizamo. Ukwihana kwanjye nako kugomba kwihanwa kandi amarira yanjye akezwa mu maraso ya Yesu y’igiciro, umucunguzi wacu Kristo!

Ubukemurampaka bwacu bukozwe mu mucyo , inshingano zacu twakoze neza, imyemerere myiza twahitamo, imyanzuro mizima twafata, yuzuyemo ibyaha byinshi. Imirimo dukorera mu idini yuzuyemo ibyaha. Mbere yuko ugira amahoro ntugomba kuba urwaye gusa icyaha cyawe cy’inkomoko n’icyaha ukora wowe ubwawe, ahubwo ugomba no kuba urwaye indwara yo kwihimbira gukiranuka ndetse no kuba umunyedini. Ugomba kwemezwa ibyo byaha mu buryo bukomeye mbere yuko ubohorwa ugakizwa kwihimbira gukiranuka. Niba utarigeze wiyumvamo ko udashobora gukiranuka ku bwawe, ntabwo ushobora gutsindishirizwa na Yesu Kristo. Nubundi ntabwo urahinduka nyakuri.

Bamwe bashobora kuvuga, “ Ngo byose ndabyizera” ariko hari itandukaniro rinini hagati yo kubyizera no kubyiyumvamo. Wari wigera wiyumvamo ko ubuze umucunguzi, ubuze Kristo? Wigeze wiyumvamo ko ukeneye Kristo kuko ntakiza kikubamo ku bwawe?Ese ubu ushobora kuvuga ngo “ Mwami ushobora kundimbura naho naba nkora imirimo y’idini myiza gute.” Niba utarakurwa mu inarijye nk’iyi, ntushobora kugira amahoro nyakuri

IV. Hanyuma, icya kane, hari icyaha kimwe gikomeye kigomba kugutera ubwoba. Ariko kandi ndatinya ko bake muri mwe aribo bagitekerezaho. Ni icyaha kirimbuje benshi mu isi, ariko kandi abari mu isi ntibagitekereza nk’icyaha. Uribaza uti “icyo cyaha ni ikihe?” Ni icyaha abenshi muri mwe batekereza ko batabarwaho, aricyo cyaha cyo kutizera.

Mbere y’uko ugira amahoro, ugomba kubanza ugaterwa ubwoba n’ukutizera k’umutima wawe. Ese byashoboka ko waba utanizera Umwami Yesu mu byukuri? Ndinginga umutima wawe, mfite ubwoba ko ushobora kuba wizera satani kurenza Yesu Kristo. Ntekereza ko satani Yizera amagambo yo muri Bibiliya kurenza benshi muri mwe muri hano. Satani yizera ubumana bwa Yesu Kristo. Arizera kandi akanahinda umushyitsi. Ahinda umushyitsi kurenza ibihumbi by’abantu benshi biyita abakristo.

Utekereza ko umwizera kuko wizera Bibiliya, cg kuko ujya mu rusengero. Mwese mushobora gukora ibyo byose kandi mutizera Kristo byukuri. Kwemera gusa ko habayeho umuntu witwa Yesu ntakiza byakuzanira, ni kimwe no kwemera ko habayeho umugabo witwaga Kayizari cg Akexandre ukomeye. Bibiliya ni ijambo ry’Imana. Turashimira Imana ku bwaryo. Ariko ushobora kuryemera kandi utemera umwami Yesu Kristo.

Ndamutse nkubajije ngo hashize igihe kingana iki wizeye Yesu Kristo, abenshi muri mwe bambwira ko mwavutse mumwizera. Ntimwashobora kumpa igihamya kigaragaza ko mwamwizeye. Abamaze kwizera Kristo by’ukuri bazi ko hari igihe batamwizeraga.

Ngomba kuvuga cyane kuri iyi ngingo kuko abenshi bakunze kuyibeshyaho bagashukwa. Abenshi bibeshya ko bamaze kwizera. Byavuzwe ko Marishali yigeze kugerageza kureka urutonde rw’ibyaha akurikije uko mategeko icumi abigaragaza, maze aza ku mugabura w’ijambo amubaza impamvu nubwo yabikoze uko ari nta mahoro afite. Umugabura w’ijambo arebyo ku rutonde rw’ibyo yagerageje kureka aravuga ngo “ mva imbere, sindi kubonamo icyaha cyo kutemera muri runo rutonde rwose wampaye”. Ni umurimo w’Umwuka wera w’Imana washobora kukwemeza iby’ukutizera kwawe ko udafite ukwizera. Yesu Kristo yavuze ku mwuka wera ati:

“Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka; iby’icyaha, kuko batanyizeye” (Yohani 16:8-9).

Noneho, nshuti yanjye, Imana yari yigera ikwereka ko utarizera Yesu? Ese wari wataka ufite agahinda kubera umutima wawe winangiye utizera? Wigeze usenga uti, “Mwami mfasha mbashe kwishingikiriza kuri Kristo?” Ese Imana yari yakwemeza ko utakwishoboza kugana Kristo, maze bigatuma utakira Imana mu isengesho ngo igushoboze kwizera Kristo? Niba Atari uko bimeze ntabwo uzigera ugira amahoro yo mu mutima wawe.Imana igukangure, kandi iguhe amahoro afatika binyuze mu kwizera Yesu, utarapfa ubwo uzaba utagifite andi mahirwe.

V. Nanone, mbere yuko ugirana amahoro n’Imana, ugomba kubanza kwakira ugukiranuka kwa Kristo.

Ntugomba gusa kwemezwa icyaha ukora, icy’inkomoko, icyo kwihimbira gukiranuka, n’icyo kutemera, ariko ugomba no gushobozwa kwakira gukiranuka kutagira inenge kwa Yesu Kristo. Ugomba kuba ufite ugukiranuka kwa Yesu maze bigatuma ugirana amahoro n’Imana. Yesu yaravuze ati:

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28).

Iki cyanditswe gitanga inkomezi ku bantu bose barushye kandi baremerewe, ariko kandi isezerano ryo kuruhuka risohora gusa kuri babandi baza bakizera Kristo Yesu. Mbere yuko ushobora kugirana amahoro n’Imana, ugomba kuba watsindishirijwe n’ukwizera kubonerwa mu mwami wacu Yesu Kristo. Ugomba kugira Kristo wazanywe mu rugo rw’umutima wawe. Kugirango gukiranuka kwe guhinduke gukiranuka kwawe. Kugirango ibyo yujuje nawe bibe ibyawe ube ubyujuje.

Nshuti zanjye, wari washyingiranwa na Kristo? Yesu yaba yarigeze akwiharira? Waba warigeze uza kuri kristo binyuze mu kwizera kuzima? Ndi gusenga Imana ngo Kristo aze avuge iby’amahoro kuri wowe. Ugomba kunyura muri ibi bintu kugirango ubashe kuvuka ubwa kabiri.

Ubu ndi kuvuga ku kuri kw’ibitagaragara byo mu isi itagaragara, by’ubukristo bw’imbere, by’umurimo w’Imana ikora mu mutima w’umunyabyaha. Ubu ndi kuvuga ibintu bigufitiye umumaro ukomeye. Mwese uko muri hano birabareba. Imitima yanyu birayireba. Agakiza kanyu k’iteka gashingiye kuri byo.

Ushobora kwiyumvira amahoro udafite Kristo. Satani yaguteye gusinzira maze aguhesha amahoro udafite, azakomeza kugerageza kukugumisha mu bitotsi kugeza igihe azakoherereza ikuzimu. Nugerayo uzakanguka, ariko nubundi ntacyo bizakumarira kuko uzakangurwa n’ubukare bw’umuriro uriyo ubwo bitazaba bigishoboka ko wakizwa. I kuzimu uzahamagara usaba agatonyanga k’amazi kugirango uzimye umuriro uzaba uri kukotsa iteka ryose, ariko ntabwo uzigera ukabona.

Icyazana ngo umutima wawe we kuguha ikiruhuko kugeza igihe uboneye ikiruhuko cyo muri Yesu Kristo! Intego yanjye ni ukugarura abanyabyaha bahabye ku mukiza. Icyazana Imana ikazana bamwe muri mwe kuri Yesu. Umwuka wera icyazana akemeza mwebwe mukiri abanyabyaha, akabahindura akabavana mu nzira zanyu mbi maze akaberekeza kuri Yesu Kristo. Amena.


IYO WANDIKIYE DR.HYMERS UGOMBA KUMUBWIRA IGIHUGU UHEREREYEMO BITABAYE IBYO NTIYASUBIZA EMAIL YAWE. Niba izi nyigisho zagufashije uherereza email yawe Dr. Hymers ubimubwire, ariko ntiwibagirwa kwandika igihu uherereyemo. Email ya Dr. Hymers ni rlhymersjr@sbcglobal.net (Kanda hano).Ushobora kwandikira Dr.Hymers mu rurimi rwose ushaka, ariko niba ubishoboye wandike mu cyongereza. Niba ushaka kwandikira Dr. Hymers kuri boite postal, aderesi ye ni P.O. Box 15308, Los Angeles, CA 90015. Ushobora no kumuhamagara kuri izi numero (818)352-0452.

(UMUSOZO W’IKIBWIRIZWA)
Ushobora gusoma ibibwirizwa by Dr. Hymers buri cyumweru
Kuri internet unyuze kuri www.sermonsfortheworld.com.
Kanda ku “Inyigisho zanditse mu Kinyarwanda.”

Ibi bibwirizwa byanditse wabikoresha utabisabiye uburenganzira bwa nyirabyo. Ushobora
kubikoresha utiriwe waka uruhushya Dr. Hymers. Ariko kandi, videwo z’ibibwirizwa
n’ibindi bibwirizwa bigaragaza amashusho byo mu itorero ryacu bigomba gukoreshwa gusa
mu gihe hatanzwe uburenganzira.

Indirimbo yaririmbwe mbere y’ikibwiriza: “Mwami wanjye mbega ukuntu ndi mubi”
yahimbwe na John Newton (1725-1807).


INGINGO Z’INGENZI

“UBURYO UBUNTU BWAKIRWA” HAMWE NA GEORGE WHITEFIELD YARAKUSANYIJWE ISHYIRWA MU CYONGEREZA CY’UBU

“THE METHOD OF GRACE” BY GEORGE WHITEFIELD,
CONDENSED AND ADAPTED TO MODERN ENGLISH

Hamwe na Dr. R. L. Hymers, Jr.

“Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho” (Yeremiya 6:14).

I.   Iciyambere, mbere yuko ugirana amahoro n’Imana, ugomba gufashwa kubona, kwiyumvira, guterwa agahinda no kurizwa n’uburyo wacumuye ku mategeko y’Imana, Ezekiyeli 18:4; Abagalatiya 3:10.

II.  Ariko, mbere yuko ushobora kugirana amahoro n’Imana, kwemezwa ibyaha kugomba kujyera ibwina muri wowe; ugomba kwemezwa kandi ukibonera ko kamere yawe ari mbi, ukabona ukwangirika kwuzuye kw’umutima wawe., Abefeso 2:3; Abaroma 7:24.

III. Ikindi, mbere yuko ugirana amahoro nyakuri n’Imana, ugomba no kubabazwa n’ibyaha biba mu myanzuro ufata, ibyo wiyemeza n’ibyo witaga ubuzima bwa gikristo mbere yo guhinduka nyakuri. Abaroma 8:8.

IV. Hanyuma, mbere yuko ugirana amahoro n’Imana, ugomba kubuzwa amahoro n’icyaha cyawe cyo kutizera Yesu, Yohani 16:8, 9.

V.  Nanone, mbere yuko ugirana amahoro n’Imana, ugomba kubanza kwakira ugukiranuka Kwa Kristo, Matayo 11:28.